
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Ikipe ya Tottenham igiye kumara iminsi idafite rutahizamu wayo
Rutahizamu w’ikipe ya Tottenham Hotspur, Dominic Solanke, yamaze kubagwa nyuma yo kugira ikibazo cy’akabombari ku kuguru kw’iburyo. Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko yaherukaga kugaragara mu kibuga ku wa 23 Kanama ubwo Spurs yakinaga na Manchester City. Ku munsi wo ku wa Mbere, yongeye gusiba mu myitozo ya Tottenham mbere y’uko iyi kipe ijya guhatana na […]
Amavubi yabonye Kit-manager mushya
Nyuma y’uko Tuyisenge Eric uzwi cyane ku izina rya Cantona ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] ku byaha byo kunyereza umutungo na ruswa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryamusimbuje Hakizimfura Ayubu ku mwanya w’ushinzwe ibikoresho by’Amavubi. Aya makuru yemejwe n’ishami rishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri FERWAFA, aho babicije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: […]
APR FC yahagaritse umwe mu bakozi bayo!
Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Lt Col (Rtd) Alphonse Muyango, wari umunyamabanga w’agateganyo ndetse anashinzwe ibikoresho (logistics) muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Ni icyemezo cyafashwe mu nama idasanzwe y’ubuyobozi yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko Muyango yahamagajwe mu nama […]
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi yo gutwitira undi rikubiyemo ibihano bikakaye
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi rikubiyemo ingingo zitandukanye, ryagennye n’ibihano bigera ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu igera kuri miliyoni 50 Frw, mu kwirinda ko hazabamo uburiganya. Ni itegeko ririmo ingingo zitari zisanzweho, nko gutwitira undi no guha uburenganzira abafite kuva ku myaka 15 bwo gusaba serivisi z’ubuvuzi zose batagombye guherekezwa. Icyaha gikakaye […]
Nicyo gihe ngo amafunguro twafataga twongeremo ku bwinshi ibikomoka k’umatungo: Ubushakashatsi
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yagaragaje ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya ari ibikomoka ku buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo ari 2% mu mwaka. Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari […]
“Ihumure” indirimbo ishimishije ya Inkurunziza Family Choir itwibutsa gukomera no kwiringira Imana
Korale Inkurunziza Family yongeye gukora mu nganzo maze bashyira hanze indirimbo “Ihumure”, indirimbo yongera kwibutsa abizera Imana gukomera, kwiringira Imana no gukomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza. Iyi ndirimbo ikomeje guhumuriza no kugarurira benshi icyizere cyane bakunda indirimbo zo kuramya no guhmbaa Imana, yashyizwe hanze ku wa 27 Nzeri 2025, ku muyoboro w’iyi Korale ari wo […]
Theo Bosebabireba mu giterane kizasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe
Mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajaruguru hagiye kubera igiterane kidasanzwe mu ivugabutumwa cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba, gifite intego yo gutuma abantu bakizwa ndetse kikazasiga imiryango 140 itishoboye ifashijwe. Ni igiterane kizaba tariki 25 Ukwakira 2025, cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kikazabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu. […]
Vestine na Dorcas basobanuye inkomoko y’izina ‘Yebo’ ku bitaramo byabo byo muri Canada
Abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel nyarwanda, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bari mu myiteguro y’urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada, bise “Yebo Concerts”. Ni gahunda nshya izafasha aba bahanzikazi kwagura ivugabutumwa ryabo no guhura n’abakunzi b’indirimbo zabo baba hanze y’u Rwanda. Iki gikorwa kizatangira ku wa 18 Ukwakira 2025 mu Mujyi wa Vancouver. Uyu […]
Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada muri “YEBO Concerts”: Urugendo rushya rwo kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose
Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri CanadaAbavandimwe b’abaririmbyi b’abahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bakomoka mu Rwanda, batangaje ko mu Ukwakira 2025 bazerekeza muri Canada mu gitaramo cyiswe “YEBO Concerts”. Iki gikorwa cyitezweho kwakira abakunzi babo batari bake baba muri diaspora yo muri Canada, cyane cyane i Vancouver. Vestine […]
A Night of Abundant Life: ‘John 10:10’ Revival Promises Spiritual Empowerment in December 2025
Gospel Powerhouses Unite for “John 10:10 Ubomi Gospel Revival” at Wild Coast SunA spectacular night of worship and spiritual rejuvenation is on the horizon as the “John 10:10 Ubomi Gospel Revival” is set to take place at the Wild Coast Sun International resort. Headlined by three of the most influential voices in South African gospel […]